Perezida w'Ubushinwa, Xi Jinping yakoresheje inama na mugenzi we wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, amuburira ko gushishikariza ko Tayiwani ibona ubwigenge ari "gukinisha umuriro".
Ubushinwa bubona Tayiwani nkintara yitandukanije ikeneye kongera guhuzwa nubushinwa umunsi umwe. Amerika isanzwe ifitanye umubano n'Ubushinwa. Ariko yiyemeje gufasha Tayiwani kwirwanaho mu gihe haba igitero.
Ikinyamakuru Global Times kiyobowe n'Ubushinwa cyatangaje ko Bwana Xi yanenze cyane amakimbirane aherutse kuba ubwo abayobozi ba Tayiwani bagerageje kenshi gushaka inkunga y'Abanyamerika kuri gahunda yabo y'ubwigenge ndetse no kuba bamwe mu Banyamerika bakoresha Tayiwani kugira ngo bahangane n’ Ubushinwa".
Ati: "ibikorwa nk'ibi ni bibi cyane, nikimwe nko gukina n'umuriro. Kandi Uzakina n'umuriro azashya."
White House yavuze ko Bwana Biden "atemeranya byimazeyo ingamba zinyuranye zo guhindura uko ibintu bimeze cyangwa guhungabanya amahoro n'umutekano mu karere ka Tayiwani".
Uretse aya magambo akomeye kuri Tayiwani, inama yatangiye abayobozi bombi basuhuzanya cyane, Bwana Xi avuga ko yishimiye kubona "inshuti ye yakera" Bwana Biden.
Bwana Biden yavuze ko bombi "bahoraga bavugana nta buryarya kandi babikuye ku mutima," yongeraho ati: "Ntabwo tujya tugenda twibaza icyo undi muritwe atekereza".
Bwana Xi yavuze ko ibihugu byombi bigomba kunoza "itumanaho" no guhangana n’ibibazo "hamwe".
Akomeza agira ati "Ubumuntu buri mw'isi yose, kandi duhura n'ibibazo byinshi hamwe. Ubushinwa na Amerika bigomba kongera itumanaho n'ubufatanye."