Nakumiro!! Nyuma yuko video ya Youtube ariyo imaze kwangwa cyane kuri Youtube, buto ya dislike yakuweho

Muntangiriro zuyu mwaka Youtube yatangiye igerageza ryo guhisha agace ko kwanga video (Dislike counts) murwego rwo kugabanya ibitero bikorerwa banyiri mavideo hifashishijwe iyo buto yokwanga video, nyuma y’ubusesenguzi, Youtube yatangiye kubona igabanuka ku muco wo kwanga video, aribyo byatumye itangaza ko igiye guhisha iyo buto kumavideo yose ari kuri ururubuga.


Gusa ibi ntibivuzeko ko udashobora kwanga videwo kuko buto yo kwanga izagumaho,  gusa izajya ikoreshwa mubindi(tuning recommendations). Gusa umubare wabanga videwo uzajya ubonwa nanyiri video aciye muri YouTube Studio.

Youtube ivuga ko guhisha buto yo kwanga video, ishaka kubaka sosiyete cyangwa umuryango muzima kandi wiyubashye aho banyiri mavideo bafite ubushobozi bwo gutera imbere no kumva batekanye mugutanga ibitekerezo byabo, kandi ngo iyi nimwe muntabwe uru rubuga ruri gukoresha mukurinda banyiri mavideo cyane cyane abafite umubare muto wababakurikira.


Gusa kuri bamwe harabasanga iyi buto ifasha umuntu guhitamo video areba bijyanye niyo abantu bakunze cyangwa banze, ariko Youtube ivuga ko mubushakashatsi bwayo yasanze ntangaruka bigira kukurebwa kwa video bitewe nabayanze cyangwa bayikunze.




Kugeza ubu video yanzwe nabantu benshi kurusha izindi kuri Youtube niyitwa “YouTube's Rewind 2018”. Gusa ibi ntacyo bizaba bikivuze mugiye umubare wabanze video uzaba watangiye guhishwa





Post a Comment

Previous Post Next Post