Umuryango mpuzamahanga w'abanyamakuru uzwi ku izina rya journalist en danger (JED), wavuze ko abanyamakuru 110 biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Uyu muryango numufatanyabikorwa w’abanyamakuru batagira umupaka, urahamagarira Kinshasa gushaka ababyihishe inyuma bose kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
"Icyo dushaka ni uko guverinoma ihagarika umuco wo kudahana izi nyamaswa zihiga bukware umudendezo w'itangazamakuru, muri raporo twakoze twagaragaje ibyabaye, abahohotewe nababikoze. Ntacyo tugurisha ", ibi byavuzwe na Tiver Hundi ukuriye JED muri Kivu.
Nk’uko uyu muryango ubitangaza, kimwe cya kabiri cy’imanza z’ihohoterwa ry’itangazamakuru, ni ukuvuga 51%, bigizwe n’iterabwoba rimwe na rimwe bikavamo nubwicanyi; ibitero kubanyamakuru bibatera gutura bihishe, bakajya kure yingo zabo nimiryango kugirango bahunge urupfu.
"Niba twe abanyamakuru dufite impungenge, ntabwo tuzashobora guha amakuru nyayo abaturage muri iki gihe. Hariho ingingo tudashobora kuvuga, hari uduce tutajyamo kubera gusa ko turi mu bihe byo guterwa nkabanyamakuru. Haribyinshi tubuzwa ikindi kandi ntitugomba kuvuga ku bibazo bya gisirikare ", Umunyamakuru, Jonathan Kombi muri DR Congo.
Mu manza 110 z’ihohoterwa ry’itangazamakuru ryatangajwe mu gihugu hose, hagaragaye ibibazo 48 mu burasirazuba bw’igihugu, harimo 25 mu ntara zombi zigoswe, ari zo Kivu y'Amajyaruguru nagace ka Ituri.
Ntaho tuzajya
ReplyDeletehhhh nubwoba ugira
DeleteUrimo neza bro🙏
ReplyDelete