Ed Sheeran yashyize ahagaragara alubumu ye ya kane yakoze wenyine , ikaba iyambere akoze ari umupapa n'umugabo wubatse
Ije mu mwaka yaritegerejwe cyane nabakunzi bumuziki kandi irimo indirimbo za mbere mu Bwongereza, arizo Shivers na Bad Habits.
Iyi alubumu ije nyuma yuko Sheeran yashakanye n'umukunzi bari bamaranye igihe kirekire Cherry Seaborn muri 2019, akibaruka umukobwa Lyra Antarctica umwaka ukurikira.
Asobanura byinshi kuriyi alubumu, Sheeran yagize ati: "Hariho ibintu byinshi byabaye mu buzima bwanjye kandi ndabyumva, atari mu buryo bw'ivugabutumwa, ariko numva arinko kuvuka kwakabiri mu myaka 30 mfite, uko mbona isi biratandukanye.
Ati: “Ubu hari umunezero mwinshi mu buzima bwanjye, iyi alubumu irabyerekana.”
Inshuti n'umujyanama wa Sheeran, umuyobozi wa muzika muri Ositaraliya, Michael Gudinski, yapfuye mu ntangiriro z'uyu mwaka kandi Sheeran yamutuye indirimbo iri kuri alubumu ye yise Visiting Hours, murwego rwo kumwibuka.
Yongeyeho ati: “Namaze igihe kinini mu myaka 20 yanjye nibaza: Ndi nde? Kuki ndiho? Kuki nkora ibi? Niba ndi umuririmbyi, maririki isi?
Ati: "Nibyo kwibabaza cyane, nujuje imyaka 30 kandi numva bimwe muribi bibazo nibazaga ntangiye kubibonera ibisubizo.
Ati: "Abantu bo batangiye kubona ibisubizo mubihe bibiri bikomeye cyane mubuzima bwanjye, aribyo, umukobwa wanjye wavutse aribyo nakwita ubuzima bushya, n'inshuti yanjye Michael wapfuye aribyo urupfu.
Ed sheeran kandi yakiriye ubutumwa bw'inshuti ye akaba n'umujyanama we Sir Elton John, amushimira ko yasohoye alubumu ye nshya kandi amwifuriza amahirwe masa
Dore indirimbo 14 ziri kuri alubumu equals ya Ed Sheeran;
1. "Tides"
2. "Shivers"
3. "First Times"
4. "Bad Habits"
5. "Overpass Graffiti"
6. "The Joker and the Queen"
7. "Leave Your Life" Sheeran
8. "Collide"
9. "2step"
10. "Stop the Rain"
11. "Love in Slow Motion"
12. "Visiting Hours"
13. "Sandman"
14. "Be Right Now"